Iwacu Rwanda updates

Iwacu Rwanda updates

Share

✅Iyi Duwa irimo Ubwirinzi, Imbaraga n’Imigisha mu Kwicuza 🤲| Ramadan Day 2 USTADH ASMAN #RAMADAN2026 19/02/2026

https://youtu.be/kLBIkbCoiGM

🌙 UMUNSI WA 2 WA RAMADAN | KWICUZA NO GUSABA ALLAH IMBABAZI 🤲💧

Ramadan ni igihe cy’imbabazi, igihe cyo kwegera Allah no gusubira ku murongo w’ukuri. 🕌✨
Uyu munsi wa 2 wa Ramadan, reka dufate umwanya wo kwicuza by’ukuri (Tawbah), dusabe Allah imbabazi ku byaha byacu byose — by’ibanga n’ibigaragara. 😭🤍

📌 Wibuke:
Allah ni Nyir’imbabazi nyinshi, kandi yakira uwicuza igihe cyose agarutse kuri We. 🌿🤲
Nta cyaha kinini ku muntu usaba imbabazi by’ukuri.

🤲 Du’a y’uyu munsi: (Sayyidul Istighfaar)
اللَّهُمَّ أَنْتَ رَبِّي لَا إِلَهَ إِلَّا أَنْتَ، خَلَقْتَنِي وَأَنَا عَبْدُكَ، وَأَنَا عَلَى عَهْدِكَ وَوَعْدِكَ مَا اسْتَطَعْتُ، أَعُوذُ بِكَ مِنْ شَرِّ مَا صَنَعْتُ، أَبُوءُ لَكَ بِنِعْمَتِكَ عَلَيَّ، وَأَبُوءُ بِذَنْبِي، فَاغْفِرْ لِي، فَإِنَّهُ لَا يَغْفِرُ الذُّنُوبَ إِلَّا أَنْتَ.

📌Allahumma anta rabbi la ilaha illa anta, khalaqtani wa ana ‘abduka, wa ana ‘ala ‘ahdika wa wa’dika mastata’tu, a’udhu bika min sharri ma sana’tu, abu’u laka bini’matika ‘alayya, wa abu’u bidhanbi, faghfir li fa innahu la yaghfiru dh-dhunuba illa anta. 🤲💧

🕊️ Uyisomye mugitondo ayemera, agapfa uwo munsi → azinjira Jannah.
N’uwuyivuze nimugoroba ayemera, agapfa iryo joro → azinjira Jannah. 🌙✨

💛 Reka uyu munsi ube umunsi wo:
✅ Gusali neza no kwinginga Allah
✅ Gusoma Qur’an
✅ Kureka ibyaha no guhinduka
✅ Gusaba imbabazi kenshi
✅ Gusabira n’abandi

📌 Ntibagirwe: Like 👍 | Comment 💬 | Subscribe 🔔
Kugira ngo tubone amasomo ya Ramadan buri munsi.

✅Iyi Duwa irimo Ubwirinzi, Imbaraga n’Imigisha mu Kwicuza 🤲| Ramadan Day 2 USTADH ASMAN #RAMADAN2026 📌 Assalamu alaikum wa rahmatullahi wa barakatuh 🤲🌙Murakaza neza ku Munsi wa 2 wa Ramadan.Muri iyi video turiga Duwa ikomeye yo mu Kwicuza irimo: ✅ ubwiri...

ESE UMUISLAMU YAKWIZIHIZA ST VALENTIN? ESE AHAWE IMPANO YITWARA GUTE? 13/02/2026

https://www.youtube.com/live/pD0Mt6dY23E?si=w4-ybb5yRsCMoT29

Ese umuislam yemerewe kwizihiza Saint valentin ?

ESE UMUISLAMU YAKWIZIHIZA ST VALENTIN? ESE AHAWE IMPANO YITWARA GUTE? MURAKAZA NEZA KURI ISLAM INZIRA YUKURI CHANNEL IGAMIJE GUSANGIZA ABANTU U BUMENYI BWIDINI YA ISLAM NO KUBAFASHA GUKOMEZA UKWEMERA KWABO.AHA UZAHASANGA AMASOM...

Photos from Iwacu Rwanda updates's post 01/12/2025

Ingengabihe y'iswala mu gihugu hose

Ukwezi kwa 12
Muyigeze no kubandi bi idhinillah

30/11/2025

IMANA IMWE Y'’UKURI MURI BIBILIYA:
MU ISEZERANO RYA KERA
 💠Umva wa bwoko bw‟Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we
Uwiteka wenyine. (Gutegeka Kwa Kabiri 6: 4).
 Kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.
(Yesaya 46:9).
 💠Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe,
kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk‟ibyo twumvishije
amatwi yacu byose. (2 Samweli 7: 22).
 💠Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta
mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. (Yesaya 43:10-
11)
 💠Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk‟uko
twabyumvishije amatwi yacu byose. (1 Ibyo Ku Ngoma 17: 20)
 💠Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo, Umucunguzi we
aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw‟imperuka, kandi nta yindi
mana ibaho itari jye. (Yesaya 44: 6)
💠Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si
jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca
urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye (Yesaya: 45: 21-22).......

*IMANA IMWE Y’UKURI MURI BIBILIYA:*
*MU ISEZERANO RISHYA*
 💠Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore
cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Na we aramusubiza
ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. (Matayo
19:16-17).
💠 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana
y‟ukuri yonyine, bakamenya n‟uwo watumye ari we Yesu Kristo.
(Yohana 17:3)
 💠Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine. (Matayo 4:10)
 💠Yesu aramusubiza ati “Iry‟imbere ni iri ngo „Umva Isirayeli, Uwiteka
Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka
Imana yawe umutima wawe wose, n‟ubugingo bwawe bwose,
n‟ubwenge bwawe bwose n‟imbaraga zawe zose.‟ Irya kabiri ngiri:
„Ukunde mugenzi wawe nk‟uko wikunda.‟ Nta rindi tegeko rirusha ayo
gukomera.” (Mariko 12:29-31)
💠 Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko
Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine.” (Mariko 12:32)
 💠Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni
iby‟Iyantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo
nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.
(Yohana 7:16-17)

*Ugize Aho udasobanukirwa urabaza bi idhnillah*

*Ustadh Asman*
+250786389433

*IMANA IMWE Y'UKURI: MURI QUR’AN NTAGATIFU.*

🌹🌹Kandi Imana yanyu ni Imana imwe
, nta yindi mana ikwiye gusengwa
by‟ukuri uretse yo, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (Qur‟an 2: 163)

🌹🌹Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi. Allah,
Uwishingikirizwa, Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe. Ndetse nta na kimwe
ahwanye na cyo. (Qur‟an 112: 1-4)

🌹🌹Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo
tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri
itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine). (Qur‟an .21:25)

🌹🌹Uwo ni Allah Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We,
Umuremyi wa byose. Ku bw‟ibyo nimumusenge (wenyine), kandi ni We
Muhagararizi wa byose. (Qur‟an 6:102)

🌹🌹Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Allah ntaho ahuriye n‟ibyo
bamubangikanya na byo (Qur‟an .27:63)

🌹🌹Allah (ni we Mana y‟ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by‟ukuri uretse
We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho
ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n‟ibitotsi. Ibiri mu birere n‟ibiri
mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira
bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n‟ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n‟icyo
bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere
n‟isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n‟isi). Ni na We Uwikirenga,
Uhambaye. (Qur‟an 2:255).

https://chat.whatsapp.com/LAUuDsKtcGB2vcuykT77K0?mode=hqrt2
*Mu ncamacye,…*

💠Abahanuzi b'Imana n'intumwa zose barimo Adamu, Nowa, Aburahamu,
Mose, Yesu na Muhamadi boherejwe n'Imana imwe, Umuremyi, kugira
ngo batange ubutumwa bumwe bw‟uko:
Imana y'ukuri ari imwe gusa, Yo yonyine ikwiye gusengwa no
kwitwararika amategeko yayo.
💠Kubera ko aba bahanuzi n'intumwa bose babwirije ubutumwa bumwe,
idini ryabo naryo rigomba kuba rimwe! None iri dini ryabo ryaba irihe?

💠Kugandukira ubushake bw'Imana ni cyo kintu shingiro cy‟ubutumwa
bwabo; iri jambo „KUGANDUKA‟ ni cyo gisobanuro cy‟ijambo „ISILAMU‟
mu rurimi rw‟icyarabu.

💠Qur'ani yemeza ko Isilamu ari ryo dini ry’ukuri rya Adamu na
Eve n’ababakomokaho kugeza ku munsi w’urubanza.

💠Mu gusoza, kugira ngo tugere ku gakiza no kurokoka ibihano, tugomba
kwakira no kwizera ubutumwa twavuze haruguru, tubishaka kandi
tubikuye ku mutima. Ariko ibi ntibihagije! Ahubwo tugomba no kwizera
Intumwa n‟abahanuzi b'ukuri b'Imana bose barimo n‟Intumwa
Muhamadi (Imana ibahe amahoro n‟imigisha) kandi tugakurikiza idini
ryabo, umuyoboro wabo ndetse n'inyigisho zabo.

*Tuzakomeza ubutaha in shaa Allah*

*Aho udosobanukirwa ubaze*

*©️ Islam inzira yukuri*

*Urwibutso mwateguriwe numuvandimwe wanyu ustadh Asman*
👇👇👇
+250786389433

chat.whatsapp.com

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Medina?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Address


Medina