Maranatha Ministries Rwanda

Maranatha Ministries Rwanda

Share

30/05/2022

"Umutima wakira Ijambo ry 'lmana Ntabwo ari nk'ikidendezi cy'amazi ahinduka Umwuka, Ntabwo ari nk'ikigega kimenetse kigenda gitakaza ibirimo. Uwo mutima umeze nk'akagezi ko mu misozi gasukwamo amazi n'amasoko adakama afite amazi akonje y'urubogobogo ava mu rutare, akamara inyota abananiwe, abafite inyota n'abaremerewe. Uwo mutima kandi umeze nk'uru*i ruhora rugenda kandi uko rugenda rukarushaho kwimbika no kuba rugari kugeza ubwo amazi yaryo atanga ubugingo akwiririye ku isi yose. Akagezi gatemba karirimba munzira y'iyo soko gasiga munzira yako impano yako y'ibyatsi bitoshye n'uburumbuke. Ibyatsi byo ku nkengero z'ako kagezi birushaho gutoha, ibiti byaho nabyo biratoshye kandi indabo nazo ni nyinshi cyane. Igihe ubutaka buba butarangwamo akatsi ndetse bukaba bwaratukuye bitewe n'izuba ry'igikatu ryo ku mpeshyi, umurongo w'ibyatsi n'ibiti bitoshye bigaragaza aho ako kagezi kanyura.

Uko niko bimera kumwana w'lmana wese nyakuri. Idini ya Kristo yigaragaza ubwayo ko ari Ihame ritanga ubugingo kandi risakara hose ; ni imbaraga nzima, ikora kandi y'umwuka. Igihe umutima ukingukiye imbaraga y'ukuri n'urukundo iva mu Ijuru, aya mahame azongera asakare nk'amasoko yo mu butayu, atere imbuto kuboneka ahari urupfu kandi ntiharangwe uburumbuke.
Igihe abantu bejejwe kandi batunganyijwe binyuze mu kumenya Ukuri kwa Bibiliya birunduriye n'umutima wose mu murimo wo gukiza imitima, bazarushaho guhinduka impumuro y'ubugingo itanga ubugingo.
Igihe bazajya banywa ku Isoko idakama y'Ubuntu no kumenya burimunsi,bazabona ko imitima yabo yuzuye ndetse isendereye Umwuka wa Shebuja, kandi ko kubw'umurimo bakora batikanyiza, abantu benshi babiboneramo inyungu muburyo bw'umubiri, ubw'ubwenge n'ubw'umwuka. Abananiwe barahemburwa, abarwayi bagakira bakagira ubu*ima bwiza, kandi abaremerewe n'icyaha bakaruhurwa. mu bihugu bya kure humvikana amagambo yo gushima ava mu minwa y'abo imitima yabo yakuwe mu gukomera icyaha maze bakayoboka Ubutungane "
(Abahanu*i n'Abami, p154.2)

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Rubavu?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Website

Address


Rubavu