Hashimwe Janvier

Hashimwe Janvier

Share

05/09/2024

Ijambo ry'Imana
πŸ“–πŸ“–πŸ“–πŸ“–πŸ“–πŸ“–πŸ“–
"" ✍️ Abubaha Uwiteka bavuge batiβ€œImbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
✍️ Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka, Uwiteka aranyitaba anshyira ahantu hagari.
✍️ Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, Umuntu yabasha kuntwara iki?""(Zaburi 118:4-6)
🀌. Kuko kubaha Uwiteka Aribwo bwenge Kandi kuva mubyaha Niko kujijuka, none niba ariko kubikora ubwoba ufite ni ubwiki?
πŸ’ Humura Uwiteka azakurengera niba umwubaha, azagutabara, azaguhisha mubihe byamakuba, witinya ntacyo uzaba
🫴 Niba ukomeje gukiranuka kwawe Uwiteka ntazava muruhande rwawe!

07/06/2024

Igitondo cy'ihumure
❀️🫴🫴🫴🫴🫴🫴🫴❀️
```Ikizagukiza abanzi bawe Imana izakikubikira hafi```

β€’Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk'imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.
β€’Nuko abona igufwa ry'umusaya w'indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.
β€’Nuko Samusoni aravuga atiβ€œErega umusaya w'indogobe, ibirundo n'ibirundo,Umusaya w'indogobe nywicishije abantu igihumbi.”
Abacamanza 15:14-16

Samusoni Ageze aho ntakirengera asigara imbere yabanzi be, Imana yari yamaze kumutegurira urusaya rw'imdogobe hafi aho, imigozi yari imuboshye ntacyo yari ivuze, Imana yamukirishije ibisa nubusa.

πŸ’– Ibihe unyuramo niba uri kumwe n'Imana ikubikiye ikizagurera guma mubayo wizeye.
Imana ni iyo kwizerwa.
Amen

06/04/2024

IJAMBO RY'UBWENGE.
πŸ’–πŸ’–πŸ’–πŸ’–πŸ’–πŸ’–πŸ’–πŸ’–
[πŸ‘]Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
[πŸ‘]Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
[πŸ’–]β€œErega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.
[πŸ’–]β€œNk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.
*Yesaya 55:6-9*
Mugire Akazi keza.

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Nyarugenge?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Website

Address


Nyarugenge