Menya nibi

Menya nibi

Share

02/09/2021

:

Rwandan Rapper JOSHUA TUYISHIME commonly known as Jay Polly has passed on at the age of 33.

27/04/2020

Perezida Kagame yakuyeho Gen Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano kubera amakosa arimo gukorwaho iperereza

Perezida Paul Kagame yakuyeho Gen Patrick Nyamvumba wari umaze amezi atanu ari Minisitiri w’Umutekano kubera amakosa ajyanye n’inshingano ze akirimo gukorwaho iperereza. Byemejwe ko asubira ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo.

Gen Patrick Nyamvumba yari amaze amezi atanu agizwe Minisitiri w’Umutekano. Iyi minisiteri yasubijweho nyuma y’imyaka itatu isheshwe. Ku wa 4 Ukwakira 2016 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, aho inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Itangazo rivana Gen Nyamvumba ku mirimo ye ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu izina rya Perezida Paul Kagame risobanura amakosa akurikiranyweho.

Rivuga ko "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 27 Mata 2020, Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, kubera amakosa ajyanye n’inshingano agikorwaho iperereza.’’

Rikomeza rivuga ko “General Nyamvumba asubira ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo.’

Ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, Perezida Kagame yavuze ku bwegure bw’Abanyamabanga ba leta, Evode Uwizeyimana na Dr Munyakazi Isaac n’uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Yavuze ko “iyo umwiherero tuwutangira ku wa Kabiri, haba havuyemo abandi nka batatu.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.

Gen Nyamvumba yavanywe ku mirimo ye nyuma yuko ku wa 9 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yakuye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.

20/11/2019

Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku isi gushora imari yabo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika, kuko ahamya ko uwo mugabane uri mu bihe byiza byo kwakira ishoramari mvamahanga.

Yabitangarije i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA).

Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.

Yatanze urugero rw’amavugurura u Rwanda rwakoze agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi, bikaba byarafashije uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Volkswagen kuhatangiriza uburyo bwo guteranya imodoka zarwo rufatanyije na Siemens.

Ati “Bigaragaza uburyo ibihugu byacu bishoboye mu ruhando rw’ibindi ndetse n’umusaruro w’amavugurura amaze igihe akorwa mu bijyanye no korohereza ubucuruzi. Byaragaragaye ko bishoboka ahubwo turashaka kubona ubundi bufatanye buturutse mu Budage, u Burayi no muri G20.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto, rufite icyerekezo cyiza kandi cyagutse.

Yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel n’ubuyobozi bw’u Budage ndetse na G20, batangije ubu bufatanye n’ibihugu bya Afurika bahuriza hamwe abayobozi, abacuruzi n’abashoramari.

Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

Mu bihugu bya Afurika bifitanye ubufatanye n’ibihugu 20 bikize, Ishoramari ry’abanyamahanga ryageze kuri miliyari 21 z’amadolari, bivuze 46 % by’isho

Want your business to be the top-listed Media Company in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Address


Kigali