Media High Council Rwanda

Media High Council Rwanda

Share

Training of Editors on Media Content and Editorial Management 14/03/2020

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2020, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasoje amahugurwa yari amaze iminsi ahabwa abanditsi bakuru n’abanditsi b’ibitangazamakuru 31 bikorera mu Rwanda, mu rwego rwo kubaha ubumenyi bugamije gutuma barushaho gukora kinyamwuga.

Mahoro Claudine, umwanditsi mukuru wa TV10 Rwanda wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye Inama Nkuru y’Itangazamakuru yateguye aya mahugurwa ifatanyije na UNDP Rwanda, ndetse ahamya ko yababereye umwanya mwiza wo guhura bakamenyana, ndetse bakemeranya kujya bahwiturana baharanira kugira itangazamakuru rikora kinyamwuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko aya mahugurwa ari nk’umwiherero wahuje abanditsi kuko wababereye umwanya wo kongera kwisuzuma no gufata ingamba zituma itangazamakuru rirushaho gutera imbere.

Ati “impinduka mwiyemeje ariko ntizishobora kugerwaho mudashyize hamwe mwebwe ubwanyu ndetse n’abanyamakuru mukorana buri munsi. Ntimushobora kugera ku mpinduka nziza mwifuza kandi harimo abiharira inshingano zose badashaka gukorana n'abandi.”

Abanditsi basoje amahugurwa biyemeje gushyira imbaraga mu kunoza ibitambuka mu bitangazamakuru bakorera binyuze mu gukorana n'abanyamakuru no kubaba hafi, kugenzurana ubushishozi inkuru bavuye gutara no kubashishikariza kujya babanza gutegura mu buryo bwanditse ibyo bagiye gukora mbere yo kujya mu kiganiro cyangwa kujya gutara inkuru.
Photo:

Training of Editors on Media Content and Editorial Management The training organised in partnership with UNDP Rwanda was conducted from 10th-14th March 2020 in Musanze District.

14/01/2020

Call for applications: Interested Journalists are encouraged to apply for MHC's training scheduled in January and February 2020, the deadline is 19th January 2020. Submit your application here👉 http://bit.ly/2RenDp7

Want your organization to be the top-listed Government Service in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Address


Rue De La Revolution
Kigali
250