RMPP Rwanda

RMPP Rwanda

Share

30/03/2026

*UKARISTIYA NTAGATIFU – ISAKARAMENTU RY'URUKUNDO RW'IMANA*

*“Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe,.... mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.”* (Luka 22,19)

Bavandimwe Nkoramutima z'Ukaristiya, Kristu Yezu akuzwe. Kuri uyu munsi mukuru w'uwa Kane Mutagarifu, hamwe na Kiliziya yose turahimbaza Iremwa ry'isakaramentu ry'Ukaristiya ndetse n'ubusaserdoti. Nk'umwihariko wacu twebwe Inkoramutima z'Ukaristiya, buri mwaka ku*irikana iryo sangira ryanyuma mu mwiherero ku maparuwasi yacu.

*1) Ukaristiya : Impano ikomeye Yezu yaduhaye*

Ku wa Kane Mutagatifu twibuka ko Yezu, mbere yo kubabara no gupfa, yasize aduhaye impano iruta izindi: Ukaristiya.
Mu isangira rya nyuma, Yezu yafashe umugati arashimira, awuha umugisha, arawumanyura, awuha abigihwa ati: “Uyu ni Umubiri wanjye”, abaha na Divayi ati: “Aya ni Amaraso yanjye”.
Kiliziya yemera ko Yezu ari wese mu Ukaristiya.
Ukaristiya ni isoko y’ubu*ima bwa gikristu, ni ifunguro ry'ubugingo buhoraho kandi ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje rwa Kristu. (Yohani 6, 50-58)

*2) Kwitegura neza kwakira Yezu*

Bavandimwe, Mutagatifu Pawulo intumwa mu ibaruwa yandikiye abanyakorinti agira ati “Buri wese nabanze yisuzume rero maze abone kurya kuri uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro.” (1 Abanyakorinti 11, 28). Ndetse itegeko rya kane mu mategeko y'Umuryango w'Inkoramutima z'Ukaristiya rigira riti: "Urajye uhazwa kenshi, witonze, wicishije bugufi kandi witeguye neza!"

Kwitegura neza kwakira Yezu ni ngombwa:
- Kwisuzuma m'umutima
- Kwicuza ibyaha byose/ Guhabwa Penetensiya
- Kwakirana Ukaristiya ukwemera n’icyubahiro.

*3) Gushengerera Yezu mu Ukaristiya.*

Yezu ari muri Taberenakoro ategereje inshuti ze, abo twebwe yacunguye.
“Mwananiwe no kuba maso isaha imwe?” (Matayo 26, 40).

Gushengerera ni :
- Ukurangamira Yezu,
- Kuganira na Yezu imbona nkubone,
- Gusabana na Yezu imbere y'Isakaramentu ry'Ukaristiya.
* Mu ishengerera tubwira Yezu kandi kandi tukamutega amatwi, akatubwira...

*4) Ukaristiya iraduhindura mu bu*ima bwa buri munsi.*

Ukaristiya itubeshaho, ikaduhindura tugasa na Yezu duhabwa.
Urya Umubiri wa Kristu agomba kubaho mu rukundo, kubabarira abandi, gufasha abakene, kwicisha bugufi n'indi migenzo myiza yose.

01/05/2025

N'ubwo Kiliziya iri mu bihe bikomeye byo kubura Umushumba wacu Papa Faransisiko, tuyobowe na Roho Mutagatifu, mu kwizera, dukomeje ubutumwa bw'impuhwe no gusaba ngo hazatorwe umushumba utarumanza! Dusabirane.

21/02/2025

Mwiriwe neza!

None tariki 21 Gashyantare 2025, turizihiza *Umunsi Mpuzamahanga w'ururimi kavukire.*

Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti: *"Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza."*

Bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa RMPP/MEJ RWANDA dukora harimo *Videwo ya Papa* : https://youtube.com/?si=qiwr6GjwqO7_OHvS ikaba iboneka kuri *website mu Kinyarwanda* www.thepopevideo.org/?lang=rw igakurikiranwa n'isi yose.
Ni igikorwa cy'indashyikirwa cyane.

Ikindi nanone ku mbuga nkoranyambaga za RMPP/MEJ RWANDA cyane cyane WhatsApp, dufite umuco wo gufatanya kunoza imyandikire y'ikinyarwanda. Ni igikorwa cy'ingenzi kandi gifasha abanyamuryango benshi cyane cyane abica nkana amategeko y'imyandikire n'abatazi kwandika Ikinyarwanda.

Martin MUREKEZI

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Website

Address


Kigali