RDI Rwanda Rwiza
15/05/2026
Umunsi wa 4 mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto.
Imbaraga z’igihugu zituruka ku bwisanzure bw’abaturage bacyo.
RDI-Rwanda Rwiza imaze imyaka 15 iharanira Ubwisanzure na Demokarasi. Twemera ko Leta igomba gukorera abaturage, si bo bayikorera.
Ubwisanzure busobanura iki kuri RDI?
Bisobanura kurengera uburenganzira bw’ibanze ku Banyarwanda bose:
✅ Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo
✅ Ubwisanzure bwo kwishyira hamwe
✅ Uburenganzira bwo guhitamo abayobozi
✅ Guha urubuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi
Demokarasi si amatora gusa; ni umuco wo kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.
Duharanira u Rwanda aho buri muturage avuga icyo atekereza nta bwoba, kandi aho amatora aba inkingi y’iterambere. Inyungu z’umuturage niyo musingi twubakiraho .
Ubwisanzure ni nk’inyoni iguruka. Muri RDI, dushishikajwe no gukuraho inzitizi zibuza buri Munyarwanda kubyaza umusaruro ubushobozi bwe bwose. Rwiza
twemera Rwanda aho ijwi rya buri wese rifite agaciro?
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza uyu munsi.
Sangiza ubu butumwa niba ushyigikiye Ubwisanzure na Demokarasi! 🔄
13/05/2026
I Umunsi wa 3 mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto ya RDI.
Amahoro nyakuri kandi arambye ntashoboka kugerwaho mu gihe nta terambere rusange ririho.
Mu myaka 15 ishize, RDI-Rwanda Rwiza yarwanije akarengane gatuma iterambere ryiharirwa na bake. Muri RDI twemera ko igihugu kigaragaza agaciro kacyo bitewe n’imbaraga gishyira mu gufasha abanyanyantege nke.
Iterambere rusange risobanura iki kuri RDI?
✅ Kurwanya ubusumbane mu bukungu n’imibereho:
✅ Kugabana umutungo mu buryo bungana
✅ Gutanga amahirwe angana kuri bose
✅ Guca icyuho hagati y’abakire bake n’abaturage benshi bakora cyane ariko bakaguma mubukene bukabije.
Iterambere rigomba gusangirwa.
Dushyigikiye politiki zituma ibyiza bituruka kw’iterambere bigera kuri buri ntara na buri rugo. Iyo umutungo usaranganijwe neza, igihugu kirushaho gukomera.
Iterambere rusanjye niryo rigaragaza ubuhangage bw’igihugu. Muri RDI, twiyemeje guharanira ko iterambere rusange risangirwa n’abaturage bose.
Urambiwe ko ubusumbane mw’iterambere bukomeje kwiyongera? Igihe kirageze ngo uhaguruke.
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza dufatanye guharanira iterambere rusanjye.
Sangiza niba wemera uburinganire mu bukungu ku Banyarwanda bose!
12/05/2026
Umunsi wa kabiri mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto yacu.
Muri RDI-Rwanda Rwiza, twemera ko udashobora kubakira ejo heza hazaza ku musingi wo guhishirana n’ikinyoma.Mu myaka 15 ishize, indangagaciro yacu ya mbere shingiro ni Ukuri.
Ahabuze ukuri ntihaboneka kwizerana.
Imiyoborere iboneye kandi iboneye kuri bose
“Ukuri” bisobanura iki kuri RDI?
Bisobanura guteza imbere ubunyangamugayo busesuye ku:
✅ Amateka
✅ Ubutabera
✅ Ibyemezo bya politiki
✅ Kubungabunga amateka ya buri muturage
Kwemera amateka y’igihugu uko ari : ameza n’amabi, ni yo nkingi yo kubaka ejo heza hazaza mu cyizere.
Tumaze imyaka 15, duhamagarira Leta y’u Rwanda kugira umuco wa politiki wo kumurikira abaturage gahunda zayo zoze mu mucyo.
Iyo ukuri gushyizwe imbere, ubutabera burakurikira. Dushyigikiye u Rwanda aho buri muturage amenya amateka ye n’uburenganzira bwe nta bwoba.
Ukuri si ijambo gusa; ni umuco. Ukuri kugomba guhora gushakishwa muri byose kandi kugasigasirwa.
Muri RDI, tubasezeranije ko tuzakomeza kwita ku kuri kugira ngo twese hamwe tuzagire ejo hazaza hasobanutse.
Waba wemera ko umucyo n’ukuri mu mikorere ari urufunguzo rwo kubaka ubuhangange rw’u Rwanda?
Turashaka abanyamuryango basumbisha ubunyangamugayo amasezerano y’ikinyoma.
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza uyu munsi udufashe guharanira ukuri.
Sangiza ubu butumwa niba wemera ko ukuri kuzadukiza!
09/05/2026
Joint statement released today following the death of Aimable Karasira Uzaramba, who died on the day he was expected to regain freedom after 5 years in detention. We call for an independent international investigation and accountability.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
Kigali