COUNTRY FM RADIO
15/07/2026
AMAKURU MASHYA 🎤:
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Kampala ruburanisha imanza mbonezamubano, rwanzuye ko imitungo yasizwe na Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari Hassan uzwi nka ‘The Boss Lady’ izazungurwa n’abana be hamwe n’uyu mugore.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho Zari na barumuna ba Ssemwanga babyumvikanyeho, bishyira akadomo ku mpaka zari zimaze igihe ku izungura ry’iyi mitungo.
Ssemwanga wari umucuruzi ukomeye muri Uganda, yapfuye mu 2017. Imitungo yasize irimo inzu z’imiturirwa, imodoka zo mu bwoko bwa Bentley, Rolls-Royce ndetse na konti za banki ziriho agatubutse.
13/07/2026
UBYAKIRIYE UTE ?
IBY'UBUKWE BYASUBIWEMO
13/07/2026
MWARAMUTSE ?
Vuga ikipe 2 ubona zizagera final?
France 🇫🇷 vs 🇪🇸 Spain
England 🏴vs 🇦🇷 Argentina
TWAGIYE .
10/07/2026
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
APR FC na Rayon Sports zihagarariye u Rwanda zamenye amatsinda baherereyemo mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera muri I Kigali guhera tariki 24 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026.
APR FC yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine (Djibouti).
Itsinda rya Kabiri ririmo Singida Black Stars FC yo ifite igikombe giheruka, Simba SC zombi zo muri Tanzania, Jamus SC ( Sudani y'Epfo) na Mogadishu City FC (Somalia).
Ni mu gihe itsinda rya gatatu harimo Rayon Sports yo mu Rwanda, Al Hilal SC ( Sudani), Tusker FC (Kenya) na KVZ FC (Zanzibar).
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Ashton Hall, Ashton Small (Kagarara) ndetse na Ashton Hall India bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, mu ngendo zitandukanye barimo zo kuzenguruka ibihugu bya Afurika.
WELCOME Ashton Hall Official TO RWANDA.
Visit Rwanda
09/07/2026
MUMAFOTO:
Brigade ya 507 y'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yaramaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z'Ingabo z'u Rwanda.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
Kamembe