IZUBA RADIO TV

IZUBA RADIO TV

Share

03/04/2026

🚨AMAKURU MASHYA 🚨

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruye, aho litiro ya lisansi ari 2,303 Frw ivuye ku 1989 Frw, na ho litiro ya mazutu ikaba ari 2,205 Frw ivuye ku 1948 Frw.

RURA yatangaje ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa kuva tariki 4 Mata 2026.

21/03/2026

Umunyezamu wa Kwizera Olivier, yongerewe mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” izitabira imikino ya gicuti ya FIFA Series, izabera i Kigali ku wa 26-30 Werurwe 2026.

Yasimbuye Ntwari Fiacre, ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, wagize ikibazo cy’uburwayi.

23/02/2026

MC Kats yatakambiye Gen. Muhoozi Kainerugaba amugaragariza uko u Rwanda ruhana abakoresha ibiyobyabwenge Umushyushyarugamba w’umunyamakuru wamamaye muri Uganda, MC Kats, yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, kugira icyo bakora mu buryo bwihutirwa mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’icyo gihugu. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (yahoze ari Twitter), kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, MC Kats yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje gufata intera iteye inkeke, aho ngo byamaze kugera mu tubari, mu mihanda no mu birori byo mu ngo (house parties), ku buryo ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko buri kugenda bwangirika. Mu butumwa yanyujije kuri X, MC Kats yanditse ati “Mu Rwanda, iyo umuntu afashwe anywa urumogi ashobora gukatirwa imyaka ibiri y’igifungo, ariko iyo atanze amakuru ku wamuhaye ibiyobyabwenge, uwo mucuruzi ashobora gufungwa imyaka icumi.”

Photos from IZUBA RADIO TV's post 23/02/2026

Byiringiro Lague arafunze
__________________________
Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague arafunze, aho akurikiranweho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, nk'uko Sk FM yabitangaje. Amakuru avuga ko Lague yatawe muri yombi ku wa Gatanu w'icyumweru cyashize tariki 20 Gashyantare 2026.

06/01/2026

ENG: IS VA**NG SAFER THAN SMOKING!!
KINY: Itabi ricomekwa ryaba ari ryiza kubuzima bwa Muntu kuruta kunywa itabi risanzwe?

Want your business to be the top-listed Media Company in Colline Gasabo?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Address


Colline Gasabo
250