Umuryango.rw

Umuryango.rw

Share

Photos from Umuryango.rw's post 10/03/2026

RIB yerekanye abasore babiri batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitanu birimo icyo gusambanya abana b’abakobwa, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

10/03/2026

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi, bakekwaho kuniga umugore bakamwica.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe 2026.

Uyu mugore wari mu kigero cy’imyaka 40, bivugwa ko yishwe anizwe, hagakekwa aba bagabo babiri cyane ko bari biriwe basangira inzoga.

Amakuru avuga ko uyu mugore yagaragaye yapfuye afite amaraso ku munwa no mu mazuru yegeranye n’icupa ry’inzoga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uru rupfu akimara kumenyekana, Polisi n’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bahise bagera aho icyaha cyabereye.

Ati “Iperereza ryahise ritangira, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza, ndetse abagabo babiri bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu bafashwe, bajyanwa gufungirwa kuri polisi sitasiyo ya Busasamana, aho ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.’’

CIP Kamanzi yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibangamira ituze ry’abandi birimo n’ibyateza urupfu.

Itegeko N⁰ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rihana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yayo 170? Ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cya burundu, ibisobanuye ko aba bakekwa n’ibahamwa nacyo ari ko bizabagendera.

09/03/2026

Gatsibo: Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi zataye muri yombi umwarimu nyuma yo gufungura inzu ye bagasangamo umunyeshuri ufite imyaka 15, waburiwe irengero kuva ku mu mpera z’iki cyumweru (weekend yose).

Amakuru dukesha mugenzi wacu Sam Kabera ukunda gutangaza inkuru z’uburezi ku rubuga rwe rwa X, ni uko uyu mwarimu yigisha ku ishuri ribanza G.S Bihinga, mu murenge wa Kabarore, akaba yigisha mu mashuri abanza ariko uriya mwana we yiga mu mashuri yisumbuye kuri icyo kigo.

Umwana w’imyaka 15 ngo iwabo batangiye kuvuga ko bamubuze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bamubuze ni ko kubaza ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe, 2026.

Ubwo umwarimu yarimo yigisha, ababonye uriya munyeshuri ajya ku icumbi rye, baketse ko ariho yaba ari, niko kumwaka urufunguzo, ubuyobozi bugiyemo busanga uwo munyeshuri araryamye.

09/03/2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène yagaragarije umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvénal witwa Habyarimana Jean-Luc ko kugerageza kweza ibyaha bya Se bishimangira ko nta bumuntu n’ubunyangamugayo agira.

Dr Bizimana yagaragaje ingero z’ibyaha by’ubwicanyi byakozwe na Habyarimana byaba ibyo yikoreye n’aho yatanze itegeko ryo kwica abantu, avuga ko Habyarimana Juvénal azahora abarwaho ibyaha bikomeye byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Leta ye ari yo yayiteguye.

Inkuru irambuye: https://mobile.igihe.com/politiki/article/nta-mwana-nta-se-minisitiri-bizimana-yagaragaje-ubugome-bw-umuhungu-wa

Photos from Umuryango.rw's post 09/03/2026

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma bareganwaga na Barafinda Sekikubo Fred bafungurwa, bagakurikiranwa bari hanze.

Ku rundi ruhande, Barafinda we yaburanye ubujurire bwe ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, mu rubanza rwabereye mu muhezo.

Bose baregwa icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku miyoboro ya YouTube aho banyuzaga ibiganiro.

07/03/2026

Ibiro bya Leta ya America bishinzwe politiki mpuzamahanga bishobora kuba abayobozi bo mu Rwanda uburenganzira bwo kujya muri icyo gihugu “kubwo kubashinja gushyigikira AFC/M23”.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta ya America bishinzwe ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe, 2026, rivuga ko ibyo biro bishobora gushyiraho amabwiriza abuza abayobozi benshi bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, uburenganzira bwo kubona visa zijya muri America, kubera “uruhare rwabo mu kubuza umutekano uburasirazuba bwa Congo.”

Iri tangazo rigira riti “Kubera gukomeza gufasha M23, no kwica amasezerano y’i Washington, aba bantu barateza imvururu (intambara), kandi bakabuza umutekano urambye akarere k’Ibiyaga Bigari kose.”

Leta zunze ubumwe za America zasabye impande zose gushyira mu bikorwa ibyo zemeye mu masezerano y’i Washington.

Congo irasabwa guhita ishyira mu bikorwa gahunda yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’indi mitwe itemewe ikorana na yo.

U Rwanda rusabwa “gucyura ingabo n’ibikoresho rufite muri Congo”.

America ivuga ko ibyo nibikowa ari bwo umushinga munini w’ishoramari uzagirira akamaro u Rwanda na Congo n’Akarere kose uzashoboka.

Iri tangazo rigira riti “Abantu bizwi ko, bafite uruhare, ruziguye cyangwa rutaziguye mu kubangamira, cyangwa kubuza amahoro arambye Ibiyaga Bigari bazahura n’ingaruka.”

Ibiro bya Leta ya America byibutsa ko uretse abantu ku giti cyabo bavuzwe, itegeko rishobora no kureba abantu bo mu miryango yabo.

Bisa n’ikindi gitutu kigiye ku bayobozi bo mu Rwanda, nyuma yaho leta zunze ubumwe za America zitangaje ko zizafatira ibihano igisirikare cy’u Rwanda, RDF, na ba Offisite Bakuru bane barimo n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ntacyo u Rwanda ruratangaza kuri iki cyemezo gishya America ishobora gushyira mu bikorwa.

Photos from Umuryango.rw's post 06/03/2026

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), basoje amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba.

Ni amahugurwa yamaze ibyumweru 22, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, akaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 06 Werurwe, 2026 nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, witabiriwe kandi na ba ofisiye bakuru ba RDF.

Aya mahugurwa yateguwe agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare, bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yari anagamije kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba, no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Want your business to be the top-listed Media Company in Lagos?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Address


Lagos