Rodman250.

Rodman250.

Share

07/13/2026

đŸ©”đŸ€ Ese koko bariye inka yari kubakamirwa
Umwami arabavumađŸ€đŸ©”??

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryasubije Rayon Sports mu makipe yashyiriweho ibihano byo kutandikishwa abakinnyi bayo bashya kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, ni bwo FIFA yongeye ku rutonde iyi kipe, iba iya kabiri yo mu Rwanda nyuma ya Vision FC irusanzweho kuva mu 2025.

Nta gihe kinini cyari gishize iyi kipe ikomorewe nyuma yo gukemura ikibazo cya Souleymane DaffĂ©, ariko igumana ibindi birego by’abayireze bari basanzwe ari abakozi bayo.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse kwemeza ko iyi kipe ifitiye umwenda abahoze ari abakozi bayo. Abo barimo Daffé wishyuwe miliyoni 23 Frw, gusa ntiyatangaje uko yakemuye ikibazo cya miliyoni 20 Frw iyi kipe yari ibereyemo Afahmia Lotfi.

Lotfi uherutse guhabwa akazi ko gutoza Gicumbi FC, yahawe akazi muri Rayon Sports ariko ntiyayitoza kuko yirukanywe atamaze kabiri, ayigeza mu nkiko ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Iyi kipe kandi ishobora kongera kwisanga mu manza mu gihe itaba igiranye ubwumvikane na Kitoko Faustin Likau wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko impande zombi zikiri kwitana bamwana ku ruhande ruzishyura itike izamugeza mu Rwanda.

Rayon Sports yahawe ibihano, yaguze abakinnyi 14 bashya, kongeraho abatoza by’umwihariko Habimana Sosthùne nk’Umutoza Mukuru Wungirije na Hugo Tricárico utoza abanyezamu.

Abakinnyi bamwe bageze mu mwiherero wa Gikundiro uri kubera mu Karere ka Gicumbi, dore ko iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu gihugu.

Mbere yo gukina aya marushanwa, Gikundiro iritegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya, uteganyijwe kuri Rayon Day izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Photos from Rodman250.'s post 07/13/2026

🚹TITY ARABOGOZA🚹

Umubyinnyi umaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, T**i Brown, yavuze ko mu minsi ishize yagize ikibazo cy’agahinda gakabije yatewe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’urukundo n’ubuzima bugoye, ariko yemeza ko yakize ameze neza.

Ariko se ni iki kibyihishe inyuma?

Twibuke ko Tity afungurwa nta kintu yasanzwe aheraho


Ntitwirengagize ko
Nyambo ari bwo yari agitaguza ( gutangira gutera agatambwe)



To be continued

.

07/13/2026

Umuhanzi yahakanye ibimaze igihe bivugwa ko ari umunebwe kuko adasohora indirimbo nyinshi, ashimangira ko ahubwo akora cyane ariko agahitamo gushyira hanze ibihangano byateguwe neza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati: "Biterwa n'imboni umuntu areberamo ibintu. Abafana ba The Ben ndabasezeranya ko ibintu bigiye guhinduka kandi ngiye kubaha ibyo bakwiriye."

The Ben yavuze ko abantu bakoranye na we barimo Jimmy Muyumbu na Lick Lick ari bo bahamya uburyo akunda gukora cyane, anasobanura ko uko imyaka ishira umuhanzi ahitamo gusohora indirimbo zifite agaciro kandi zizaramba aho kwihutira gusohora nyinshi.

07/13/2026

Mu kiganiro KT Sports kuri KT RADIO kuri uyu wa Kabiri tuzaba twakiriye Wasili ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports ndetse na Gr**go Kembo, umufana ukomeye wa Rayon Sports.

Aba bombi tuzaganira ku myiteguro ya ‘Rayon Day’, umunsi w’ibirori uteganyijwe tariki 18 Nyakanga 2026, kuri Kigali PelĂ© Stadium.

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Montreal?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Address


Montreal, QC