Intare Times

Intare Times

Share

28/05/2026

AMARIRA y’abafana ba DR Congo! Ebola ibambuye World Cup 2026

Congo yasabye FIFA gusubiza amafaranga y’amatike y’Igikombe cy’Isi 2026

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yasabye FIFA gusubiza amafaranga y’amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yari yaraguzwe n’abafana bayo, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe ingamba zikomeye zo gukumira abantu baturuka muri iki gihugu kubera icyorezo cya Ebola.

Ni nyuma y’uko Amerika ifashe icyemezo cyo kubuza abantu bose batari Abanyamerika bageze muri DR Congo, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo mu minsi 21 ishize kwinjira ku butaka bwayo. Izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Ebola mbere y’uko Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangira muri Amerika, Canada na Mexico.

Perezida wa FECOFA, Veron Mosengo-Omba, yavuze ko abafana benshi ba DR Congo bari bamaze kugura amatike ahenze kugira ngo bazajye gushyigikira ikipe yabo mu Gikombe cy’Isi, ariko ubu bakaba batagishoboye kubona visa cyangwa kwinjira muri Amerika.

Yagize ati:
“Twabwiye FIFA kureba niba byashoboka ko amafaranga y’amatike yasubizwa abafana bacu kuko bari guhanirwa ibintu batagizeho uruhare.”

DR Congo yagarutse mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52, kuko yaherukaga gukina iri rushanwa mu 1974 ikiri yitwa Zaïre. Gusa ibyishimo by’abafana bayo byakomwe mu nkokora n’iki cyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge muri Afurika yo hagati no mu Burasirazuba.

Nubwo abafana bafite ikibazo cyo kujya muri Amerika, ikipe y’igihugu yo iracyemerewe gukomeza imyiteguro yayo. Abakinnyi ba DR Congo bari mu mwiherero mu Bubiligi aho basabwa kuguma mu kato k’iminsi 21 mbere yo kwinjira muri Amerika.

FIFA ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku busabe bwa DR Congo bwo gusubiza amafaranga y’amatike, gusa yavuze ko iri kubusuzuma.

Telephone

Website

https://linktr.ee/intaretimes