Rwibutso Eddy Rwanda
18/01/2025
Nugira umugisha ukagira inshuti iguhora hafi muri byose;
Itagutererana mu bibazo,
Iguha umwanya kuko itabuze icyo ikora, Imwe ikubera urutugu uririraho ubabaye Igusubizamo imbaraga wacitse intege... uwo uzakore ibishoboka n'ibidashoboka umugumane, umuhe agaciro, umurwanirire kuko ntago ari buri wese ugira ayo mahirwe, benshi babona imbusane bikabatera kuzinukwa, nta kibabaza kigatera agahinda iyo ugeze aho urengerwa ukamanika ikiganza ariko ukarinda usoma nkeri abo wari witeze ko bakubera abasare bagushungeye, ukagenda uririmba urw'umunyarwanda yabonye... uti uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira Imana, ese disi ko n'ijambo ryiza ari mugenzi w'Imana icyo kwireguza niki?
🖋️ Rwibutso Eddy Rwanda
02/12/2024
Kubera ko buri munsi wose ushobora kuba uwa nyuma uhumeka baho nkaho aribwo bwa nyuma, bizakurinda gusamba mu gihe urupfu ruzaba ruje uzahumiriza usinzire mu mahoro.
Kubera ko nta kintu na kimwe dufite kidasaza, bicye ufite ha abandi niko kurema ibyishimo muri wowe bidafite ibitambo.
29/11/2024
Incuti yanjye irampamagaye iti Rwibutso nti yee
Ati-Girl friend wanjye twaganiraga nuko numva arambwiye ngo ndi Ikiwerewere,abonye nditaye mu gutwi ndetse mpindutse atangira kunyisobanuraho ngo kubera ukuntu ankunda cyane aba yanyisanzuyeho ngo simbyegereze umutima
Tumugire iyihe nama?
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the public figure
Telephone
Website
Address
Remera