ABU Muhammad SHIA

ABU Muhammad SHIA

Share

15/11/2023

BISMILLAHI RAHMANI RAHIM

*KURIRIRA UWITABYE IMANA*

Ese kuki abawahabi baziririza kuririra uwitabye Imana?! *Nukubera hadisi y'ikinyoma ivuga ko ngo intumwa y'Imana yagize iti:*

ان المیت یعذّب فی قبره بما ینیح علیه.
Uwitabye Imana ahanirwa mu mva ye ku bw'amarira y'aba bamuririra!😆 *(swahih bokhari-kitabul djanaiiz, babu ya 32 paji ya 233)*
انّ المیت لیعذب لبکاء اهله علیه- انّ المیت لیعذّب ببکاء الحیّ- من یبکی علیه یعذّب و...

Mu by'ukuri uwitabye Imana ahanwa ku bw'amarira y'abantu be baba bamuririra - uwitabye Imana ahanirwa amarira y'abazima baba bamuririra - Uwitabye Imana uririrwe, arahanwa!😊😆

*Swahih bokhariy- kitabul djanaiz- babu 32 hadisi nimero 1290-1286*

Hadisi nkizo mpimbano zitanyura n'ubwenge bwa muntu, nizo zatumye hagenda haba ukutumvikana no kuvuguruzanya hagati y'abo abawahabi bavuga ko aribo bo kwigirwaho idini 👉🏾 *Omar na Ayisha hafi gufatna mu muhogo, bapfa gusa ngo ko habayeho kuririra abu bakr kandi bidakwiye*😆👇🏽

*لما توفی ابوبکر أقامت عایشه علیه النوح فبلغ عمر بن خطاب فنهاها عن النوح علی ابی‌بکر، فأبین أن ینتهین...*

UBWO ABU BAKR YARI YITABYE IMANA, AYISHA YABAYE NKUKORESHA IKIRIYO CYO KUMURIRIRA, *NUKO AMAKURU AGEZE KURI OMAR IBNU AL KHATAB*, ABUZA AYISHA KURIRIRA ABU BAKR *ARIKO AYISHA ASUZUGURA OMAR YANGA GUHAGARIKA ICYO KIRIYO........*

Bisome mu gitabo *Swahih tirmiziy*, babu maa djaa fii kirahatil bukahi alal mayit, paji 290

*OMAR YABUZAGA AYISHA KURIRA NYAMARA AYISHA YARI YARABIBONYE KU NTUMWA Y'IMANA*👇🏽

إنّ العين تدمع، والقلب يحزن، ولانقول إلّا ما يرضي ربّنا، وإنّا بفراقك يا إبراهيم لمحزونون.

Ubwo umuhungu w'intumwa y'Imana witwaga Iburahimu yitabaga Imana, *intumwa y'Imana yararize cyane*, irangije inavuga amagambo akurikira: MU BY'UKURI *AMARIRA ARASHOKA AVA MU MASO*, UMUTIMA URABABAYE, GUSA NTA NA KIMWE TUVUGA URETSE ICYO NYAGASANI WACU YISHIMIRA! MU BY'UKURI *GUTANDUKANA NAWE BIDUTEYE AGAHINDA GAKOMEYE YEWE IBURAHIMU*

Bisome muri swahih bokhariy, umuzingo 1 paji 439

08/11/2023

ABAWAHABI NIBO BEMERA KO KWIZIHIZA MAWLIDI ARI BIDAT, MU GIHE ABAMENYI BA AHLU SUNAT BO BAVUGA KO AHUBWO USIBYE NO KUBA KWIZIHIZA MAWLID NTACYO BITWAYE, ARI BYIZA KANDI BINAHEMBERWA

و قال الشیخ الإمام العلامة نصیر الدین المبارک الشهیر بابن الطباخ فی فتوى بخطه : إذا أنفق المنفق تلک اللیلة وجمع جمعا أطعمهم ما یجوز إطعامه وأسمعهم ما یجوز سماعه ودفع للمسمع المشوق للآخرة ملبوسا ، کل ذلک سرورا بمولده صلى الله علیه وسلم فجمیع ذلک جائز ویثاب

Umumenyi w' ikirangirire kandi uzwi cyane muri AHLU SUNAT WAL JAMAT witwa SHEIKHU AL IMAMU, AL ALAMAT NASWIRU DIIN AL MUBARAKA wamenyekanye cyane nka IBNU TWABAKH, muri Fatuwa ye aragira ati: UWITEGUYE GUFASHA MU IJORO INTUMWA YAVUTSEMO, IGIHE ABIKOZE MAZE AGATERANYIRIZA HAMWE ABAKENEWE KUGABURIRWA AKABAGABURIRA, AKABUMVISHA IBYEMEREWE KUMVWA, AGAHA IMPANO Y' IMYAMBARO ABAFITE IGISHYUHIRANE CY' UMUNSI WA NYUMA MURI ABO BANTU BASHE KUMUTEGA AMATWI, .. ibyo byose bibarwa nko kwishimira umunsi w' amavuko y' intumwa y' Imana! ibyo byose biremewe nandetse bitangirwa ibihembo ku Mana! (Subulul Hudah wa Rishaad Fii Sirati Khayrilil Ibad; Umzng 1 Paji 363)

Mu kukwereka ko uyu IBNU TWABAKH atari umumenyi woroheje, ndakwereka amagambo undi mumenyi uzwi cyane muri Ahlu Sunat Wal Jamat amuvugaho amutaka yewe anamusingiza:

IBNU KATHIRA DAMASHIQIY avuga kuri uyu IBNU TWABAKH agira ati👇🏽

الشیخ نصیر الدین المبارک بن یحیى بن أبی الحسن أبی البرکات بن الصباغ الشافعی العلامة فی الفقه والحدیث
Sheikh Naswiru Dini Al Mubaraka Ibnu Yahya Ibnu Abil Hasan Abil Barakaat Ibnu Swibagh Ash-shafi'i ni ALAMAT (umumenyi uhambaye, wo ku rwego rwo hejuru) muri FIQIH (ibijyanye no gucengerwa na za gihamya zirebana n'amategeko y'idini) hamwe na HADITH (imvugo z' intumwa y' Imana)

AL BIDAYAT WA NIHAYAT, UMZNG 13 PAJI 256

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Website

Address

Nyarugenge
Kigali