Kigali Basic
17/08/2025
Imyaka itatu irashize umuhanzi Yvan Bravan yitabye Imana azize indwara ya kanseri.
Tariki 17 Kanama mu 2022, nibwo inkuru y'agahinda yamenyekanye ko umuhanzi Yvan Buravan yitabye imana, akaba yaraguye Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
NI IYIHE NDIRIMBO YA YVAN BURAVAN IHORA IMUKWIBUTSA ITEKA???
19/05/2025
Dore ibintu 10 bishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe (psychological or mental illness):
1. STRESS IKABIJE: Guhora mu bibazo bikomeye nk’ubukene, ubushomeri, cyangwa amakimbirane yo mu muryango.
2. IHOHOTERWA: Nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu bana, cyangwa irikorerwa mu ngo.
3. INKOMERE ZO MU MUTWE (TRAUMA): Gucika ku icumu, gukora mu ntambara, cyangwa kubona ibintu biteye ubwoba bikabije.
4. IBIYOBYABWENGE N’INZOGA: Gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, co***ne, cyangwa kunywa inzoga nyinshi.
5. IBIKOMERE BYO MU MURYANGO: Kubura ababyeyi, gukurira mu muryango udafite urukundo cyangwa urimo amakimbirane.
6. INDWARA ZIDAKIRA: Kuba umuntu arwaye indwara zikomeye cyangwa zidakira (nka SIDA, kanseri) bishobora kumutera agahinda gakabije.
7. KWIHEBA NO KUBA WENYINE: Kudagira inshuti, kubura abo muganira, cyangwa gutandukana n’umuryango.
8. IHINDAGURIKA RY’IMISEMBURO (HORMONAL IMBALANCE): Guhindagurika kw’imisemburo, cyane cyane mu gihe cy’ubugimbi, kubyara, cyangwa menopause.
9. IMITERERE Y’IYUBAKWA RY’UBWONKO: Hari abantu bavukana ubwonko butameze neza, bikaba byabaviramo indwara zo mu mutwe.
10. UBURWAYI BW’UMURYANGO (HEREDITARY): Kuba hari abavandimwe cyangwa ababyeyi bagize ibibazo byo mu mutwe bishobora gutuma n’abandi babigiraho ingaruka.
Click here to claim your Sponsored Listing.