Rwanda updates
17/04/2024
Umunyamakuru Murindahabi Irene wamenyekanye nka M. Irene uzwi mu ishami ry’imyidagaduro akaba yaranamamaye kuri YouTube, yimukiye muri Canada.
17/04/2024
Umuryango w’Abanyafurika b**a muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, batumiye Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 gutanga ikiganiro muri Oxford Africa Conference. Ni inama izaba hagati ya tariki 24 na 26 Gicurasi 2024.
Byari ibyishimo byacu
12/04/2024
Minisitiri Rishi Sunak icyizere cyo kohereza abimukira mu Rwanda ni cyose
=========================================
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ib**aniro aherutse kugirana na Perezida Kagame byamweretse ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira bazava mu gihugu cye.
Mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru, yahamije ko kuri gahunda y'abimukira ikiri kwitabwaho ari ukugira ngo Inteko ishinga amategeko yemeza koherezwa kwabo. Icyakora yirinze gutangaza umunsi nyir’izina bazahagurukira.
Amasezerano y'u Rwanda n' u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda ibihumbi 10, ariko bakazahagera mu byiciro bitandukanye, byari byitezwe ko bazahahagera mu 2022, ariko bigenda bidindizwa n'inkiko.
Click here to claim your Sponsored Listing.