Igabe Rwanda
07/04/2026
NTAGO ABATUTSI N’ ABAHUTU BASHOBORA KUBANA MU URWANDA ;
NIKO COL. BAGOSORA THÉONESTE YABYUMVAGA
Umuti wari ugutegura Imperuka y’ abo batutsi:🤔
⤵️Colonel Bagosora Théoneste ni umwe mu bari bafite ijambo rikomeye mu gisirikare kuko yari yarakoze imirimo itandukanye, hakiyongeraho ko yavukaga muri Gisenyi ari naho hakomokaga Perezida Juvenal Habyarimana na benshi mu bayobozi bakuru.
⤵️Bagosora muri Mutarama 1993 yari mu ntumwa zahagarariraga u Rwanda mu nama i Arusha ubwo hemezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi.
Icyo gihe ntiyemeye ibyavuyemo, yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”.
⤵️Mu gitabo kigaruka ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi giherutse gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG,
Muri iki gitabo havugwamo ko tariki ya 4 Mata 1994, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’igihugu cya Sénégal, Colonel Bagosora yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko ‘Igisubizo kimwe rukumbi gishoboka ku Rwanda ari ugutsemba abatutsi”.
👉Mu bemeje ko Bagosora yavuze ibyo bintu harimo Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR mu Rwanda, Jacques-Roger Booh-Booh wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda na Colonel Luc Marchal wari uyoboye ingabo z‘u Bubiligi zari muri MINUAR, akaba yari anungirije Jenerali Dallaire.
⤵️ 🕯️🫂.
18/02/2026
CONGRATULATIONS 🎉👏 MURYANGO MWIZA IMANA IKOMEZE YIVANGE MUBYANYU 🥰
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Telephone
Address
1035