Dvincent

Dvincent

Share

24/01/2024

Umuhanzi King James yazuze ko impamvu yatumye asinyisha umuhanzi mushya witwa Manick Yani muri sosiyete ye yise ‘Zana Talent’ ari ikinyabupfyura yamusanganye, ubuhanga mu miririmbire ndetse n’ubuhanga mu kwandika indirimbo.

Uyu muhanzi yasinye muri Zana Talent mu minsi ishize, bakaba bagiye gukorana mu gihe cy'imyaka itanu.

Mu kiganiro na IGIHE, King James washinze akaba n’umuyobozi wa sosiyete Zana Talent, yavuze ko mu bintu byatumye asinyisha uyu muhanzi harimo ikinyabupfura, ubuhanga mu miririmbire ndetse no mu kwandika indirimbo.

Yagize ati “Maze kumubona nashatse uburyo mubona turahura turaganira, ni umusore ubona ko afite ikinyabupfura akaba umuhanga mu kuririmba kandi iyo ugerageje kumva ibihangano bye ndetse no muri studio ni umuhanga mu kwandika. Nibaza ko uyu ntari kumusiga.”

Nyuma yo gushima impano y’uyu musore, King James yiyemeje kumusinyisha muri sosiyete ye ari nayo ikurikirana ibikorwa bye by’umuziki

Ubu Manick Yani yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri Zana Talent yise ‘Akayobe’ yakoranye na King James.

Want your business to be the top-listed Gym/sports Facility in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Website

Address

Kigali